KWEMERA "Al-Imani"

Ibisobanuro

Kwemera bisobanuye: Kuvugisha ururimi, umutima ukabyemeza ndetse n’ibice by’umubiri byose bigakora ibyo bitegetswe n’Imana.

Kwemera rero kuriyongera bitewe n’ibikorwa byiza umuntu aba arushaho gukora bimwegereza Imana, kimwe n’uko kwemera k’umuntu gushobora kugabanuka bitewe n’ibyaha yakoze arengera amategeko y’Imana.

INKINGI ZO KWEMERA

Kwemera kubatswe kunashingiye ku mahame atandatu arinayo intumwa n’abahanuzi baje gushimangira ndetse n’ibitabo byose byahishuwe n’Imana byaje gusobanura no kwemeza aya mahame ariyo yitwa “INKINGI ZO KWEMERA”.

Bisobanuye ko ntawe ushobora kuba umwemera nyakuri wuzuye keretse yemeye izi nkingi zose mu buryo bwagaragajwe na Qora’an n’inyigisho z’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), kandi umuntu waramuka ahakanye cyangwa agashidikanya ku nkingi imwe muri izi nkingi uwo yaba asohotse mu bemeramana akaba abaye umuhakanyi.

Izo nkingi ni izi:

  1. Kwemera Imana
  2. Kwemera abamalaika b’Imana
  3. Kwemera ibitabo by’Imana
  4. Kwemera intumwa z’Imana
  5. Kwemera umunsi w’imperuka
  6. Kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko bituruka ku Mana.

Izi nkingi zo kwemera rero zishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qor’ani Ntagatifu ndetse n’inyigisho z’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Naho muri Qor’ani, twavuga aho Imana yagize iti:

ءَامَنَ الرَّسُوْلُ بِمَآ أُنْزِلَ إلَيْهِ مَنْ رَّبِّهِ والْمُؤْمِنُوْنَ كُلُّ ُءَامَنَ بِالله ِ وَمَلَئِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ لاَنُفَرِّقُ بَيْنَ أحَدٍ مِّنْ رُّسُلِهِ… البقرة 285

“Intumwa yemeye ibyayimanuriwe bivuye kuri Nyagasani wayo, kandi n’abemeramana bose bemeye Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo n’intumwa zayo, ntabwo dutandukanya imwe mu ntumwa z’Imana…”. QOR’ANI 2:285

Nanone Imana yaravuze iti:

يأيُّهَا الَّذِيْنَ ءَامَنواْ ءَامِنُواْ بِالله ِ وَرَسُوْلِهِ وَالْكِتَابِ الَّذِىْ نَزَّلَ عَلىَ رَسُوْلِهِ وَالْكِتَابِ الَّذِىْ أنْزَلَ مِنْ قَبْلُ وَمَنْ يَكْفُرُ بِالله ِ وَمَلَئِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ والْيَوْمِ اْلآخِرِ فَقَدْ ضَلَّ ضَلاَلاً بَعِيْداً. النساء 136

“Yemwe abemeye Imana, nimwemere Imana. intumwa yayo, igitabo yahishuriye intumwa Muhammadi n’igitabo yahishuye mbere ya Muhammadi kandi uzahakana Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo n’umunsi w’imperuka uwo azaba ayobye ubuyobe buri kure cyane”. QOR’ANI  4:136