Tabara umuvandimwe wawe ahohoterwa cyangwa ahohotera abandi
Intumwa y'Imana (Amahoro n'umugisha bimusakareho) iragira iti: "Umuntu agomba gutabara umuvandimwe we niyo yaba ahohotera abandi cyangwa we ahohotewe. Iyo ahohotera abandi, ugomba kubimubuza icyo gihe nibwo uzaba umutabaye. Niba ahohotewe, ugomba kumutabara."
Boukhari na Muslim

Nkuko Anas ibn Malik (Allah amwishimire) abivuga, Intumwa y’Imana Muhammad (S.A.W) yaravuze ati : « Tabara umuvandimwe wawe, yaba ari gukandamiza cyangwa akandamizwa. » Hanyuma umuntu arabaza : « Yewe Ntumwa y’Imana! Namutabara mu gihe akandamizwa, ariko se ni gute namutabara ariko ari gukandamiza abanda?” hanyuma intumwa y’Imana arasubiza : « Umubuza gukora icyo gikorwa cy’akarengane, ubwo ukaba uramutabaye » (Yatangajwe Al-Boukhari – No 6952).
Inkomoko y'iyi hadithi
Abasore babiri, umwe wari mubwoko bw’abimukira (Muhadjir) n’undi wari mubasangwa (Ansaru) baratonganye (barashyamirana). Hanyuma buri wese avuza induru ahamagara benewabo ngo bamutabare. Intumwa y’Imana (S.A.W) isohoka yihuta irababaza iti: Ibyo ni ibiki? Mwatangiye imico y’amoko y’igihe cy’ubujiji?
Bati hoya Ntumwa y’Imana. Ahubwo ni abasore babiri bashyamiranye umwe atera undi umugeri »
Intumwa y’Imana (S.A.W) iti ndabyumva arabasubiza ati : « Umuntu agomba gutabara umuvandimwe we niyo yaba ahohotera abandi cyangwa we ahohotewe. Iyo ahohotera abandi, ugomba kubimubuza icyo gihe nibwo uzaba umutabaye. Niba ahohotewe, ugomba kumutabara.” (Boukhari na Mouslim).
Muri iyindiko hifashihijwe
Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
Telegram
Email
Print